Ukwemera Bahá'í mu Rwanda

Ababaha’i ni bantu ki?

Kuva kera hose, Imana yimenyekanishije ku bantu binyuze mu Ntumwa z’Imana, zitanga inyigisho zituyobora kandi zikaduha uburezi, na none zigashyiraho umusingi w’iterambere ry’umuryango w’abantu. Muri izo Ntumwa twavugamo Abrahamu, Krishna, Zoroastiri, Musa, Budha, Yesu, Muhamadi, Báb, na Bahá’u’lláh. Amadini yabo afite Isôko rimwe kandi mu by’ukuri n’ibice bikurikirana by’idini rimwe ry’Imana.

Bahá’u’lláh, uwaherutse muri izo Ntumwa, yazanye inyigisho nhsya z’ubutungane n’imibanire y’abantu zijyanye n’iki gihe. Izina Bahá’u’lláh risobanura “Ikuzo ry’Imana”. Ubutumwa bwe nyamukuru ni ubw'ubumwe. Yigishije ubumwe bw’Imana, ubumwe bw’umuryango w’abantu, n’ubumwe bw’amadini.


Ukwemera kw'aba Bahá'í mu Rwanda 

Aba bahá’i bo mu Rwanda, kimwe n’abahandi hose, bateza imbere inyigisho z’ubumwe n’amahoro mu buzima bwa buri munsi no mu bikorwa by’umuryango. Hashize ikinyejana n’igice Ukwemera Bahá’i gushinzwe kandi ubu kumaze gukwira mu mahanga yose. Abemezi b’Ukwemera Bahá’i batuye mu bice birenze 100,000 kandi bakomoka mu bihugu hafi ya byose, amoko, imico, imyuga, n’imibereho bitandukanye. Murakaza neza mu muryango wacu. Ibindi >



Ibyerekeye ukwemera kw'aba Baháí

Bahá’u’lláh yatangaje ati: “Mu by'ukuri Ndavuga nti: uyu niwo Munsi ikiremwa muntu gishobora kureba Isura no kumva Ijwi ry’Uwasezeranijwe.” Kuva kera hose, Imana yimenyekanyishije ku bantu binyuze mu Ntumwa z’Imana, zitanga inyigisho zituyobora kandi zikaduha uburezi, na none zigashyiraho umusingi w’iterambere ry’umuryango wa bantu. Muri izo Ntumwa hari….  Ibindi >

Amakuru y'ukwemera kw'aba Bahá'í mu Rwanda

Mu mpande zose z’isi, ku italiki 22 Ukwakira 2017, aba Bahá'í bizihije Isabukuru y’imyaka 200 y’amavuko ya Bahá’u’lláh, Intumwa y’Imana muri iki gihe yashinze ukwemera kwa Ki baha'i. Mu Rwanda, umunsi mukuru wo kwizihiza imyaka 200 y’amavuko ya Bahá’u’lláh wizihirijwe mu miryango y’aba baha'i, mu mirenge, m’uturere ndetse no ku rwego rw’igihugu. Ibindi >

Ukwemera kw'aba Bahá'í
(by Rainn Wilson - English)

Amakuru arambuye

Umuseke w'Urumuri
(Dawn of the Light - Kinyarwanda)

Amakuru arambuye

Incamake kubyaranze umwaka wa 2024 ku isi yose

Amakuru arambuye

Aho duherereye

National Baha'i Center
#26A KK 30 Ave
Rebero/Gatenga
Kicukiro, Kigali

Duhamagare

Tel: 0786486824

nsa@bahairwanda.org